"Kurwanira gutsinda intambara gusa nta ntsinzi y' amahoro igamijwe, ni ukubyutsa izindi ntambara...!"
UMURYANGO MUGARI WA
GENERAL KABILIGI
Foundation ‘FGK-UMUHUZA’
AMAHAME YACU
Kurinda indangagaciro z'umuryango, zubakiye kugihuza abantu na societe muri rusange.
Menya ByinshiKugira icyubahiro n'ishema byo kuba mu gihugu cyawe; aho abaturage bagomba guharanira uburenganzira bwabo
Menya ByinshiInshingano zacu
Foundation FGK-UMUHUZA ni umuryango ufite icyerekezo cyo kuba umusingi mu kubaka imiterere n’imyumvire bihuza abantu, kandi bihuriweho na bose.
Ikigamijwe ni uguha agaciro imbaraga, impano n’ubumenyi urubyiruko rwifitemo tubaremamo icyizere n’ubutwari bwo kubaka ejo hazaza habo heza.
Intego
Kurandura akarengane kose, gukangurira abenegihugu
kumenya indangagaciro zo kurengera uburenganzira bwa muntu (indangagaciro z’UBUMUNTU) no guteza imbere ubumwe bwabantu mu gushakisha ibisubizo birambye muri sosiyete, tubyaza umusaruro impano za buri wese.
Indangagaciro
Indangagaciro ziranga umuntu wifitemo UBUMUNTU
- Kubaha uburenganzira bwa muntu n'ubuzima bwa buri wese.
- Kuba umunyakuri n'inyangamugayo mubyo uvuga no mubyo ukora byose.
- Kwigirira icyizere, gukunda uwo uriwe nk'ishingiro ryo gukunda abandi nta vangura.
- Kurangwa n'ubushishozi ndetse n'ubunyangamugayo mubyo uvuga n'ibyo ukora byose.
- Guharanira kwiteza imbere hamwe n’abandi, ndetse no gufashanya.
- Kurwanya ikibi no kwanga akarengane ako ariko kose