UMURYANGO MUGARI WA
GENERAL KABILIGI
Forum ‘FGK-UMUHUZA’
Inshingano zacu
Umuryango mugali wa Jenerali Kabiligi-UMUHUZA ‘ni Forum/ishyirahamwe rifite icyerekezo cyo kuba umusingi mu kubaka imiterere n’imyumvire bihuza, kandi ihuriweho na bose.
Ikigamijwe ni uguha agaciro imbaraga, impano n’ubumenyi urubyiruko rwifitemo tubaremamo icyizere n’ubutwari bwo kubaka ejo hazaza habo heza.
Intego
Kurandura akarengane kose, gukangurira abenegihugu
kumenya indangagaciro zo kurengera uburenganzira bwa muntu (indangagaciro z’UBUMUNTU) no guteza imbere ubumwe bwabantu mu gushakisha ibisubizo birambye muri sosiyete, tubyaza umusaruro impano za buri wese.
Indangagaciro
Indangagaciro ziranga umuntu wifitemo UBUMUNTU
- Kubaha uburenganzira bwa muntu n'ubuzima bwa buri wese.
- Kuba umunyakuri n'inyangamugayo mubyo uvuga no mubyo ukora byose.
- Kwigirira icyizere, gukunda uwo uriwe nk'ishingiro ryo gukunda abandi nta vangura.
- Kurangwa n'ubushishozi ndetse n'ubunyangamugayo mubyo uvuga n'ibyo ukora byose.
- Guharanira kwiteza imbere hamwe n’abandi, ndetse no gufashanya.
- Kurwanya ikibi no kwanga akarengane ako ariko kose
ICYEREKEZO
“Guhuza twubaka igihugu cy’Abanyagihugu gikomeye, cyubakiye k’ubumuntu bukangutse kandi gifite icyerekezo cy’uburumbuke”
AMAHAME YACU
Kurinda indangagaciro z'umuryango, zubakiye kugihuza abantu na societe muri rusange.
Menya ByinshiKugira icyubahiro n'ishema byo kuba mu gihugu cyawe; aho abaturage bagomba guharanira uburenganzira bwabo
Menya Byinshi